Umuhanzi Juno Kizigenza yatangaje ko yizerera mu buhanzi bw'umuhanzi kurenza ikindi kintu icyo ari cyo cyose, kuko uwo muhanzi ari we ufite inshingano zo gukora uko ashoboye kugira ngo ibihangano bye byisange ku isoko uko byagenda kose.
Yasubizaga impamvu mu bihe bitandukanye bamwe mu
bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze kumugaragaza nk'umuhanzi ufite ibihangano
bikunzwe, ariko udatumirwa mu bitaramo nk'uko abandi bigenda.
Ijwi rya benshi ryumvikanye igihe kinini rigaragaza ko
Juno Kizigenza, atagaragara mu bitaramo kubera ibibazo yagiranye n'abantu
bategura ibitaramo n'ubwo bitavugwa mu ruhame. Ariko kandi abandi bagaragaza ko
n'abatumirwa muri ibyo bitaramo ntacyo bamurusha.
Usubije amaso inyuma muri uyu mwaka biragoye kubona
igitaramo cya hafi Juno Kizigenza yaririmbyemo. Nyamara, abo batangiranye
bahora kuri ‘Stage’.
Ni umuhanzi ufite ku isoko Album imwe yise 'Yaraje'
ndetse ari kwitegura kujya gukorera ibitaramo bikomeye muri Canada.
Mu kiganiro na InyaRwanda, abajijwe impamvu nawe abona
ituma adatumirwa mu bitaramo, uyu muhanzi yumvikanishije ko atizerera mu gutumirwa
mu bitaramo, ahubwo kubasha gukoresha inganzo ye ibihangano bye bikamenyekana
nicyo ashyize imbere.
Ati "Njyewe nizerera mu buhanzi bw'umuhanzi,
igihe cyose wowe ufite umuziki, wowe uba ugomba kurwana n'uwo muziki wasohoka
ugakora ibintu mbese ugakora ibitangaza ku muhanda.”
“Iby'ibitaramo n'ibindi ntabwo ariyo ntumbero yanjye,
icyo nitayeho ni uguha abantu ibintu, mbese ibyo mfite muri studio bikagera
kuri sosiyete. Ibindi mba numva biri ku ruhande, njyewe nkora ibyo nsabwa,
nkora uko nshoboye akazi kanjye neza, njyewe n'ibyo mba mpanganye nabyo."
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko
mu bihe bitandukanye yagiye abona abantu banyuranye bamuvugira ku mbuga
nkoranyambaga, bavuga ko bashengurwa no kuba atabona ibitaramo aririmbamo, ariko
kandi iyo asesenguye abona ko bariya bose babikorana umutima umukunze kandi
'ndabyishimira'.
Juno avuga ko n'ubwo adatumirwa muri ibi bitaramo,
atigeze atezuka ku ntego yihaye yo kwiyumvisha ko 'ibyiza biri imbere' kandi
'nitaye ku kazi kanjye'. Ati "Ibyiza biri imbere uko byagenda kose."
Yavuze ko hamwe n'imbuga nkoranyambaga n'ikoranabuhanga,
yizera ko umuhanzi atacururiza mu kuririmba gusa, kuko 'hari inzira nyinshi'.
Ati "Iyo inzira imwe idakunze ntabwo uhita
ubivamo, ahubwo ukora uko ushoboye ukamenya ko izindi zimeze neza. Ibyo nibyo
njyewe nizera. Kuba utari mu bari kuririmba mu bitaramo ntibivuze ko akazi
kahagaze. Nk'umuhanzi hari akandi kazi wakora."
Muri Mutarama 2023, uyu muhanzi yashyize ku isoko
Album “Yaraje”. Ni album yihariye mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yayikoranye
n’abahanzi bakuru mu muziki barimo Butera Knowless, King James, Bull Dogg,
Riderman, Bruce Melodie, Kenny Sol ndetse na Ally Soudy.
Yakozweho na ba Producer barimo MadeBeats usigaye
abarizwa mu Bwongereza, Santana wo muri Hi5, Price Kiizi wo muri Country
Records, Kozze, Bob Pro, Kina Beats, Nase Beat n’abandi banyuranye bagiye
bahuza imbaraga mu gutuma igira icyanga.
Ubwo yashyiraga hanze iyi album, Juno Kizigenza yagize ati “Imfura yanjye mu mizingo yageze hanze ahantu hose bumvira imiziki. Reka mfate umwanya wo gushyimira buri wese wagize uruhare kuri iyi album, abahanzi bagenzi banjye, aba Producer n’abandi.”
Juno Kizigenza yatangaje ko kuririmba mu bitaramo
atariyo ntego ye mu muziki
Juno yavuze ko yizerera mu kuba umuhanzi afite
ibihangano byiza, kuruta ibindi bishimagiza izina rye
Juno yashimye abantu bakunze kumuvugira ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko arenganwa mu batumirwa mu bitaramo
Kizigenza ari kwitegura gukorera ibitaramo muri Canada nyuma y'igihe abitangaje
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JUNO KIZIGENZA
Kanda hano urebe amafoto yaranze igikorwa cyo kumurika Album "Full Moon" ya Bushali
TANGA IGITECYEREZO